AMAKURU AHERUKA

Zawadi wamamaye ‘asaba umusore gutambutsa iyerekwa’ arembejwe na kanseri

Zawadi urembejwe na kanseri aratabaza

Uwababyeyi Zawadi wamenyekanye mu ivugabutumwa, aho yamamaye cyane ubwo yivugaga akongeraho ko ari umukobwa agasaba ko umusore ufite iyerekwa yaritambutsaakomeje kuremba kubera kanseri amaranye igihe

 

Kumenyekana kwe ahanini kwaturutse ku magambo yagiraga ati “Nteranira kuri Bukane, muri ADEPR, kandi ndi n’inkumi umusore uragira iyerekwa aritambutse nta kibazo, Imana ibahe umugisha!” Ibintu byatumye akundwa n'abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga.

kuri uyu wa 21 Mutarama 2025, uyu mukobwa umaze amezi hafi arindwi arwaye, mu kiganiro yagiranye na Zaburi Nshya ku muyoboro wa YouTube yatangaje ko arushaho kuremba nubwo abaganga bamupima bagasanga kanseri itarakura ngo ifate ibice byinshi by’umubiri.

 

Akomeza avuga ko agowe n’ubuzima bwamubereye amayobera, kuri ubu inzara ze zatangiye kumuvamo ndetse n’umubiri ukagenda uzana amabara adasanzwe. Akaba kandi agira n’ibindi bibazo by’ubuhumekero n’uburibwe budasanzwe.


Zawadi avuga ko hari ubwo yivuza ataha cyangwa ari mu bitaro kandi imbaraga z’umubiri zamaze kuba nke, ndetse n’imiti ahabwa n’ibyo kurya yandikiwe bikaba bihenze cyane; ku buryo akeneye abamufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose. 


Uwababyeyi Zawadi ukomerewe, yasabye ubufasha bw'amasengesho, gusa abifuza kumufashisha amafaranga kugira ngo akomeze kwivuza bayanyuza kuri telefone 0791139195 ibaruye ku mazina ye ‘UWABABYEYI ZAWADI Georgette’.

 

 


Izindi nkuru bijyanye

Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda urembeye mu bitaro aratabarizwa


Inkuru Ziheruka

1. RIB yataye muri yombi abantu 5 basengeraga ahatemewe

2. 80% by’abivuza indwara zo mu mutwe babanza mu bapfumu

3. Tanzania: Abagore bakurikiranyweho gukubita umugizi wa nabi kugeza apfuye

Comments