Umugabo w’imyaka 37 ukomoka mu gihugu cya Tanzania biravugwa ko yishwe n’itsinda ry’abagore. Ni nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi.
Ibi byabereye Mudugudu wa Izia, mu murwa mukuru wa Sumbawanga, mu Ntara ya Rukwa.
Abatangabuhamya bavuga ko Malinga yari azwi mu gace kose kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, aho yakoranaga n’umutwe w’abagizi ba nabi bagahohotera abaturage. Uyu mugabo ngo yari yaratangiye kwemera ko ari umwe mu bagize itsinda ryibasiye abaturage bakabafatira amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye.
Nyuma y’uko yatangaje ko yagize uruhare mu kwica umuntu, abagore bamuhuriyeho bitwaje ibikoresho gakondo baramukomeretsa cyane atabarwa nabashinzwe umutekano. Daily News dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu mugabo yaje gupfa nyuma yo kugezwa kwa muganga.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Rukwa, Shadrack Masija, yatangaje ko bagiye gukora iperereza ku bantu bose bagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari ikosa rikomeye gufata icyemezo cyo kwihanira, kuko amategeko ashyiraho inzira zemewe mu gukora iperereza no guhana abakoze ibyaha. Yanasabye abaturage kwirinda kwishakira ubutabera mu buryo bwa kinyamaswa, kuko bishobora gutera akaga no kubabaza abantu barengana.
Yanditswe na Edison MFITUMUKIZA

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA