Abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda (UR), by'umwihariko abiga bafashijwe na leta, bavuga ko bagowe n'imibereho muri iyi minsi biturutse ku kuba amafaranga bemererwa yo kubatunga buri kwezi (buruse) yaratinze ugereranyije n'igihe bamaze batangiye umwaka w'amashuri 2025/2026.
Bamwe muri aba banyeshuri baganiriye na URUMURI MEDIA, bahuriza ku ngingo yo kuba igihe gishize ari kinini; hashize ibyumweru bisaga bitatu batangiye amasomo. Kuri ubu barifuza ko bakorerwa ubuvugizi bakabona amafaranga yo kubabeshaho.
Banki Itsura Amajyambere y'u Rwanda, BRD, ari nayo ifite inshingano zo gutanga amafaranga abanyeshuri baba barasinyiye, yatangaje ko uku gutinda kwatewe no kuba itari yakabona ibisabwa byose biturutse mu bafatanyabikorwa. Ikaba yizeza abanyeshuri ko bidatinze baratangira kubona amafaranga yabo bifashisha mu mibereho.
Kugeza ubu, Kaminuza y'u Rwanda, ifite abanyeshuri barenga ibihumbi 30, muri bo abarenga 98% bahabwa inguzanyo y'amafaranga y'ishuri, n'ayo kubatunga angana n'ibihumbi 40 buri kwezi.
Yanditswe na Dieudonne
.jpg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA