AMAKURU AHERUKA

Rwamagana: Undi munyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda yitabye Imana bitunguranye



Kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025 ahagana i saa tatu za mugitondo, Umunyeshuri witwa Bucyensenge Ignace wigaga mu mwaka wa gatatu w'Ubuforomo i Rwamagana, yitabye Imana nyuma y'igihe gito asezerewe mu bitaro.


Uyu munyeshuri uri mu kigero cy'imyaka 24 iwabo ni mu karere ka Gakenke mu murenge wa Kamubuga.


Yari amaze igihe arwaye indwara ikomeye cyane, gusa yaje kwitabwaho cyane na bagenzi be biganaga hamwe n'ubuyobozi bwa Kaminuza; nyuma aza gusezererwa ataha iwabo mu karere ka Gakenke, aho yakomeje kujya ahabwa imiti n'umujyanama w'ubuzima.


Umubyeyi w'uyu munyeshuri yabwiye URUMURI MEDIA ko aya makuru ari ukuri, avuga ko byatunguranye kuko umwana we yari asoje koza inkweto avuye no koga ngo yitegure asubire ku ishuri i Rwamagana.


Yagize ati "Yari buze ku ishuri uyu munsi, asoje kwitegura avuye aho bogera asohoka ameze nabi, hanyuma mugejeje mu cyumba cye dutegereje abadutabara nibwo umutima wahise uhagarara."


Uyu mubyeyi w'uyu munyeshuri witabye Imana akomeza avuga ko umwana we ubwo yari arembye cyane kwa muganga bari bamupimyemo indwara y'igituntu, ndetse atangira no guhabwa imiti. Akaba yafatiraga imiti mu rugo.


Urupfu rw'uyu munyeshuri rwababaje benshi barimo bagenzi be biganaga. Tariki ya 23 Mutarama 2025 humvikanye na none urupfu rw'umunyeshuri witabye Imana aguye mu kiyaga.


Muri uyu mwaka wa 2025, abanyeshuri babiri bigaga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Rwamagana bamaze kwitaba Imana. Bose bakaba bigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry'Ubuforomo.


Ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko umubiri wa Nyakwigendera barimo gushaka uburyo wagezwa ku bitaro.


Umuryango mugari wa URUMURI MEDIA twihanganishije umuryango n'inshuti zose za Nyakwigendera, tumwifuriza kuruhukira mu mahoro.


Inkuru iheruka

Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda urembeye mu bitaro aratabarizwa

INKURU IBABAJE: Rwamagana Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda yitabye Imana arohamye

Comments

  1. It is very bad to hear it, but condolences to the remaining families

    ReplyDelete
  2. Imiti yayihabwaga n'umujyanama w'ubuzima sous sourveillance y'ivuriro rimwegereye nk'uko amabwiriza abivuga.

    ReplyDelete

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA