AMAKURU AHERUKA

INKURU IBABAJE: Rwamagana Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda yitabye Imana arohamye

Rwamagana Campus


Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, Umunyeshuri witwa Niyinderera Diogene wigaga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rwamagana yarohamye mu kiyaga ahita yitaba Imana.

Uyu munyeshuri w'imyaka 24 yigaga mu Ishami ry'ubuforomo, akaba yitabye Imana nyuma yo kujyana na bagenzi be ku kiyaga cya 'Cyoganyoni' giherereye mu murenge wa Kigabiro w'Akarere ka Rwamagana.

Iyi nkuru ibabaje yamenyekanye ku mugoroba ahagana i saa kumi n'imwe. Aho bagenzi be bavuga ko yagiye mu mazi akoga haciyeho iminota micye ari mu mazi nibwo yatabaje avuga ko ananiwe; hanyuma bagerageza kujya kumutabara ariko arabacika birangira aburiwe irengero. Aba banyeshuri bihutiye gutabaza abaturage n'inzego z'ubuyobozi gusa biba iby'ubusa.

Amakuru yizewe atugeraho, aravuga ko uyu munsi Niyinderera Diogene yari yagiye kwiga mu gitondo na bagenzi be, ngo rero ikigoroba nta masomo bari bafite. Ari bwo we na bagenzi be babanaga bajyanye gutemberera ku kiyaga; nyuma akaza kugwamo ari koga agahita ahasiga ubuzima.

Abanyeshuri biganaga na nyakwigendera bavuga ko bakimara kubona mugenzi wabo arohamye bahise bahamagara Polisi, ikaba yaje kuhagera bwije bikarangira batabashije kubona umubiri wa nyakwigendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye abaturage ko bataha bakazagaruka ari mu gitondo mu gihe ibikorwa byo gushakisha umubiri wa nyakwigendera bizaba bisubukuwe.

Uyu muyobozi yasabye abaturage muri rusange kwirinda kujya mu mazi kuko akunze gutwara ubuzima bw'abantu. Yihanganishije umuryango w'umunyeshuri witabye Imana, ndetse n'abanyeshuri biganaga.

Bamwe mu banyeshuri biganaga na Nyakwigendera baganiriye na URUMURI MEDIA bashenguwe n'urupfu rwe rutunguranye, bakavuga ko Niyinderera Diogene 'Bishop' yagiraga umutima mwiza, akunda gusabana cyane ku buryo ntawe bagiranaga ibibazo.

Polisi yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, ari bwo hari buze itsinda rimushakishe hanyuma umubiri we ube wajyanwa mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera iwabo ni mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba. 

Umuryango mugari wa URUMURI MEDIA, twifurije Niyinderera Diogene kuruhukira mu mahoro, tunakomeje umuryango we, inshuti ze, abanyeshuri biganaga, n'abavandimwe bose. 

Comments

  1. Oooh birababaje rwose bakomeze kwihangana tubashimiye ko mutugezaho amakuru

    ReplyDelete

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA