AMAKURU AHERUKA

Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda urembeye mu bitaro aratabarizwa



Umunyeshuri witwa 'Mucyo' [Amazina ye bwite yahinduwe], uri mu kigero cy'imyaka 24 wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rwamagana mu mwaka wa gatatu w'Ubuforomo, kuri ubu arembeye bikomeye mu bitaro bya Rwamagana aho amaze ibyumweru bisaga bibiri.

 

Kugeza ubu, uyu munyeshuri yashyizwe ku byuma bimwongerera umwuka; umubyeyi we akaba asaba ubufasha bwo kumwitaho by'umwihariko, kuko bigoye kubona ubushobozi bwo kumubonera imiti n'ibindi by'ibanze buri munsi.

 

Mu kiganiro umubyeyi w'uyu munyeshuri yagiranye na URUMURI NEWS, yavuze ko ababajwe cyane n'uburwayi bw'umuhungu we, dore ko ubusanzwe iwabo ari mu Ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Gakenke. Bityo n'ubushobozi bwo kumwitaho bihagije bukaba ntabwo.

 

Amakuru URUMURI NEWS yamenye ni uko uyu munyeshuri yafashwe n'uburwayi bukomeye cyane, ni nyuma y'uko yari asoje amasomo yo kwimenyereza umwuga w'Ubuforomo n'Ububyaza ku bitaro bya Kacyiru biherereye mu mujyi wa Kigali.

 

Uyu munyeshuri avuga ko akeka ko ari na ho yaba yaranduriye mu gihe yahamaze.

 

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twamenye andi amakuru avuga ko Ubuyobozi bwa Kaminuza y'U Rwanda Ishami rya Rwamagana bwabwiwe iby'iki kibazo cy'uyu munyeshuri urembeye mu bitaro bya Rwamagana. Nyuma ubuyobozi bwaje no kumugeraho bubona uko amerewe.

 

Abanyeshuri bigana na 'Mucyo' urembye, batangaza ko bahangayitse kubera mugenzi wabo ubuzima bwe buri mu kaga, nyuma y'uko batangiye ibizamini bisoza igihembwe cya mbere bakamushaka ntibamubone ahubwo bagatungurwa no kuba arembye.

 

Aba banyeshuri bemeza ko bihaye intego yo kujya bamusura uko bashoboye, bakaboneraho basaba ko undi wagira icyo abarusha yakigeza kuri mugenzi wabo ukomerewe.

 

Twagerageje kugera aho uyu munyeshuri arwariye, twahahuriye n'abanyeshuri bagenzi be bamusuye. Mu ntege nkeya avuga ko abashimira cyane, ndetse binemezwa n'umubyeyi we.

 

'Mucyo' avuga ko uwagira ubufasha ubwo ari bwo bwose yifuza kumugezaho, yabunyuza kuri nimero ya telefone igendanwa  0786 957 190 ya Bucyensenge Ignace, cyangwa se 0783841449 ibaruye ku mazina ya papa we Habumuremyi Foustin  ari na we umurwaje wenyine.


Comments

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA