AMAKURU AHERUKA

Rwamagana: Abiga ubuvuzi muri Kaminuza biyemeje kurandura igwingira mu bana bato


Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry'abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Rwamagana, bibumbiye mu muryango udaharanira inyungu wa Angels of Aid, bigishije ababyeyi uburyo bwo kurwanya igwingira mu bana bato.

‎Iki gikorwa cyabereye ku kigo nderabuzima cya Rwamagana, aho ababyeyi bigishijwe uburyo bwo kubaka uturima tw'igikoni, gutegura indyo yuzuye, kwitabira gahunda zo kwipimisha mu gihe batwite, kugira isuku ihagije ndetse no gushishikariza abagabo kugira uruhare mu mikurire y'abana bato.

‎Mu Rwanda, igwingira ni ikibazo gihangayikishije by'umwihariko mu bana bari munsi y'imyaka itanu. Raporo zitandukanye zigaragaza ko iki kibazo ahanini gishingiye ku mirire mibi no kutagira ubumenyi buhagije mu by'ubuzima n'imikurire y'abana.  

‎Ubushakashatsi buheruka bwa DHS 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bagaragaweho n’igwingira. Iki kibazo kiragaragara cyane mu bice by’icyaro kurusha mu mijyi.

Leta y'u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zifasha mu gukemura ikibazo cy'igwingira ku bufatanye n'izindi nzego ziyifasha mu kwigisha ababyeyi, abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze, n’abafatanyabikorwa bose mu nzego z'ubuzima, ubuhinzi n’uburezi.

Mukunzi Jean Baptiste, umuyobozi wa Angels Of Aid, avuga ko umuryango bashinze ufite intego zo kugabanya ikibazo cy'igwingira mu bana bato. Akomeza avuga ko nk'umuryango ugizwe n'abanyeshuri biga ibijyanye n'ubuzima muri Kaminuza, bafite ubumenyi buhagije ku buryo bizabafasha kwigisha abaturage.

Comments

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA