| Dr Jean Damascène Iyamuremye |
Umuyobozi ushinzwe Ubuvuzi bw'Indwara zo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Jean Damascène Iyamuremye, yavuze ko benshi mu barwayi babanza kwivuriza ahandi mbere yo kujya kwa muganga.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yagize ati "80% by'abarwayi bakirwa mu bitaro bivura indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe babanza kunyura mu bapfumu, mu bavuzi gakondo no mu masengesho.''
Imigirire nk’iyi yo kubanza kuyoboka abapfumu cyangwa se amasengesho, iri mu bituma abazahazwa n’uburwayi bwo mu mutwe biyongera.
Muri iyi minsi, abantu baragenda bahura n’ibibazo abayibayeho mu myaka yashize batigeze bahura na byo bikaba ari na byo ntandaro y’ibibazo n’indwara zo mu mutwe zikomeje kwiyongera mu muryango mugari w’abantu.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA