Ku munsi w’ejo tariki 21 Mutarama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’Akarere ka Nyamasheke, bataye muri yombi abantu batanu mu bagize itsinda ryiyise ‘Kristu w’Abera’ bakurikiranyweho gusengera mu rugo bishe amategeko.
Inzego z’umutekano zatangaje ko hafashwe abantu 20 bari muri ibyo bikorwa byo gusenga, ariko iperereza rivuga ko batanu muri bo bafite uruhare rutaziguye ari bo bonyine bakurikiranywe bafunze. Ni mu gihe abandi 15 bakurikiranywe bari hanze.
Abaturage bibukijwe ko bagomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza, ndetse bakirinda no gusengera ahatemewe. Kuko utazabyubahiriza azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA