Umunyeshuri witwaga Irafasha Delphine uri mu kigero cy'imyaka 21 akaba yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Ubuforomo n'Ububyaza mu mwaka wa Mbere, yitabye Imana ku munsi w'ejo hashize, bikavugwa ko yazize uburwayi.
Amakuru atugeraho aravuga ko ubwo uyu munyeshuri wari mushya muri kaminuza yageraga i Huye aje gutangira, yabanje kurwara agwa n'igihumure, gusa bamugejeje kwa muganga aroroherwa ndetse baranamusezerera akomeza amasomo.
Inkuru ibabaje y'urupfu rw'uyu munyeshuri wapfuye aheze umwuka, yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025.
Urupfu rwe rutunguranye rwababaje abanyeshuri biganaga na we by'umwihariko.
Ni nyuma kandi y'uko hari abandi banyeshuri babiri nabo bigaga Ubuforomo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Rwamagana bamaze kwitaba Imana bakurikiranye kuva uyu mwaka wa 2025 utangiye.
Nk'uko byatangajwe n'umuryango wa Nyakwigendera, umubiri we uraherekezwa kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025.
Inkuru iheruka
Rwamagana: Undi munyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda yitabye Imana bitunguranye
INKURU IBABAJE: Rwamagana Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda yitabye Imana arohamye
Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda urembeye mu bitaro aratabarizwa
Imodoka yari itwaye abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda yakoze impanuka hakomereka 10


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA