AMAKURU AHERUKA

Imodoka yari itwaye abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda yakoze impanuka hakomereka 10



Ku Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025, humvikanye inkuru ibabaje aho imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda yakoraga impanuka ikomeye igasiga icumi mu bari bayirimo bakomeretse.


Amakuru atugeraho aravuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana i saa cyenda. Ikaba yarabereye mu mudugudu wa Mugomero, akagari ka Murama, umurenge wa Kisaro ho mu karere ka Rulindo. Ni mu muhanda Musanze -Base -Gicumbi.


Biravugwa ko iyo modoka yakoze impanuka yari ivuye i Musanze yerekeza i Nyagatare aho abanyeshuri biga. Ni nyuma y'uko bari bavuye gukina umukino wari wabereye i Musanze batashye.


Hari bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru bavuga ko impanuka ishobora kuba yaraturutse ku muvuduko mwinshi. Gusa hakaha n'abemeza ko umuhanda baguyemo uzwiho kugira amakoni mabi cyane.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, avuga ko iyi mpanuka yabaye ku muhanda wa kaburimbo Base-Gicumbi. 


Yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ifite pulake GR 270 D yavaga Musanze yerekeza Gicumbi, yarenze umuhanda, igonga umukingo, igwa igaramye irangirika. Ibyatumye abantu 10 bakomereka bidakabije.


Uyu muyobozi yavuze ko imodoka yakoze impanuka yari itwaye abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare.


Iperereza ku cyateye iyi mpanuka ryahise ritangira gukorwa, ni mu gihe kandi abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Byumba.


Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru bwaboneyeho gutanga ubutumwa busaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije no gukomeza kuba maso igihe cyose batwaye.


Comments