AMAKURU AHERUKA

Nyamagabe: Hari Ishuri ryabujije abarimu kwambara amapantaro no kwisiga!


Itangazo ry’amabwiriza agenga abakozi n’abarezi bakorera mu rwunge rw’amashuri rwa Gasave mu karere ka Nyamagabe, rigaragaza zimwe mu ngingo zitavugwaho rumwe; nk’aho abagore babujijwe kwambara amapantaro no kwisiga ku minwa n’inzara cyangwa se kwitukuza, n’ibindi mu gihe bari mu kazi.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko amabwiriza akarishye bashyizeho agamije kuzahura uburezi n’uburere ku banyeshuri baryigamo. By’umwihariko bigizwemo uruhare n’abarimu b’intangarugero, bashoboye kandi bashobotse.

Abagize komite y'inteko y'ishuri ngo ubwo bari bamaze kungurana ibitekerezo ku byifuzo n'imyitwarire ikwiye kuranga abarezi byatanzwe n'ababyeyi, bahise basaba umurezi n'umukozi wese kwirinda imwe mu migirire idahwitse irimo:

Kwambara imyambaro y'urukozasoni mu kigo irimo amajipo magufi, Mukondo out, amacupa no kuregeza amapantaro.

Abagore basabwe kutazongera kwambara amapantaro ndetse n’imyenda ibonerana.

Andi mabwiriza yasohowe n’iri shuri akagibwaho impaka arimo:

Kuba umwarimu atemerewe gukoresha telefone yandikirana ubutumwa cyangwa se ayivugiraho mu gihe afite amasomo.

Kirazira ko abarimu babiri bicara mu ishuri rimwe

Kurema amatsinda mu kigo nabyo birabujijwe

Kwambara udukoresho two mu matwi dufasha kumva umuziki n’ibindi, ntibyemewe mu gihe umwarimu ari mu ishuri.

Imirimbo yo ku maboko no mu ijosi na yo yashyizwe mu bitemewe n’iri shuri.

Ubu buyobozi bwanatangaje ko bitemewe kwambara ibirango by’idini runaka amasomo atari yarangira. Uwabifatirwamo akabiryozwa.

Muri aya mabwiriza agenga imyitwarire y’abakora muri iri shuri, harimo n’iribasaba kwirinda ibikorwa by’ubusinzi n'ubusambanyi.

Amakuru atugeraho aravuga ko aya mabwiriza yemejwe n'inama rusange y'abayeyi barerera muri iri shuri rya GS Gasave ku wa 27/11/2024. Bikavugwa ko abazarenga ku mabwiriza yatanzwe cyangwa se bagakora andi makosa bazajya babihanirwa.


Inkuru Ziheruka


1. Zawadi wamamaye ‘asaba umusore gutambutsa iyerekwa’ arembejwe na kanseri
2. RIB yataye muri yombi abantu 5 basengeraga ahatemewe

Comments