AMAKURU AHERUKA

CHUK: Abaganga batabaye Uruhinja nyuma y'ukwezi rumize igiceri ntigisohoke

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, bigizwemo uruhare n'itsinda ry'abaganga bo mu bitaro bikuru bya Kaminuza 'CHUK', umwana ufite amezi 18 yakuwemo igiceri mu nda yari amaranye ukwezi ategereje kubagwa.


Ibi byabereye muri serivisi y'ubuvuzi bw'indwara zo mu rwungano ngogozi iboneka muri ibi bitaro biherereye mu Mujyi wa Kigali.


Nk'uko byatangajwe n'ibi bitaro, itsinda ry'abaganga bari bayobowe na Dr Rutaganda Eric bakuye igiceri mu gifu cy'Umwana w'amezi 18 bifashishije uburyo bwa 'Endoscopy' bumenyerewe mu kureba mu rwungano ngogozi hatabayeho kubaga umuntu uri gusuzumwa.


Bivugwa ko umwana yari amaranye igiceri cy'Amafaranga y'u Rwanda 50frw mu nda ye igihe kingana n'ukwezi, ndetse nyina avuga ko yari yarabwiwe ko agomba kubagwa kugira ngo gikurwemo.


Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagaragaje ko ari igikorwa cy'indashyikirwa mu iterambere ry'ubuvuzi bwo mu Rwanda.

Ni nako hari n'ababoneyeho kwibutsa ababyeyi ko bagomba kwitwararika cyane, bakaba hafi y'abana bato bagakumira impanuka za hato na hato.


Izindi nkuru zigezweho

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 26 Gicurasi 2025


Comments