Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zo guteza imbere ishoramari ry’abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kunoza imicungire y’imishinga Leta ishoramo imari.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo gusangira amakuru. Iyi Politiki igamije gushyiraho uburyo bumwe kandi bwizewe bwo gusangira amakuru mu buryo bufite umutekano, bwihuse, kandi bwubahirije amategeko hagati y’Inzego n’ibigo bya Leta.
Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu karere hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma z’ibihugu 12 bikurikira: Eswatini, Gineya, Liberiya, Malawi, Mali, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Jeworujiya, Polonye, Oman, Suriname na Canada.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ngarukagihe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubwishingire bw’umwana bukorwa na Leta, no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga.
Mu bindi byagarutsweho:
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 27 Kamena 2025 hateganyijwe imurikagurisha rya 18 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rizabera ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2025 i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO).
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA