Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko hateganijwe ikiruhuko ku wa Gatanu tariki 18 Mata 2025, no ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Tariki ya 18 Mata 2025 ni umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa Gatanu Mutagatifu. Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025 wo ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uwa mbere wa Pasika, nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida N° 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko.
Itangazo iyi Minisiteri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko bimenyeshejwe abakozi bose n'abakoresha mu nzego za Leta n'iz'Abikorera.
Inkuru bijyanye

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA