Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri 'NESA' cyatangaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku ishuri gutangira amasomo y’igihembwe cya gatatu kuva tariki ya 21 Mata 2025 kugeza ku ya 24 Mata 2025.
Uko gahunda y’ingendo iteye mu gihugu:
Ku wa Mbere Tariki 21/04/2025, hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa;
Ruhango, Gisagara, Ngororero, Musanze, Nyagatare na Gatsibo.
Ku wa Kabiri Tariki 22/04/2025, hazagenda abanyeshuri biga muri;
Nyanza, Nyamagabe, Nyabihu, Rubavu, Rulindo, Gakenke, Rwamagana na Kayonza.
Ku wa Gatatu Tariki 23/04/2025, abanyeshuri bazasubira ku ishuri ni abo mu turere twa;
Huye, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Gicumbi, Ngoma na Kirehe.
Ku wa Kane Tariki 24/04/2025, hazagenda abo mu turere twa;
Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Burera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
NESA yavuze ko inzego z’ibanze zisabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku ishuri zikangurira ababyeyi mu midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.
By'umwihariko ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare.
Ababyeyi barasabwa kandi guha abana abana amafaranga y’urugendo azabafasha gusubira mu rugo mu gihe bazaba basoje igihembwe cya Gatatu.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kwitegura neza kwakira abanyeshuri bazaba baje gutangira igihembwe cya gatatu.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo zabo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri sitade yitiriwe Pele iherereye i Nyamirambo.
Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa stade izaba ifunze. Nta munyeshuri wemererwa kuza ku munsi utari uwo akarere, ishuri yigamo ribarizwamo.
Soma itangazo rikurikira


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA