Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2025, Urwego rw'Igihigu rw’Ubugenzacyaha 'RIB' rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore witwa Mukamana Florence w'imyaka 36, akurikiranyweho kwiba abana abakuye ku bitaro akabeshya umugabo we ko ari abe.
Uyu mugore yafatiwe mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Fumbwe aho asanzwe atuye.
Ni nyuma y’uko RIB yari yakiriye ikirego cy’umubyeyi wibwe uruhinja yari yagiye gukingiza ku bitaro bya Masaka mu Karere ka Gasabo. Akavuga ko yarwibwe n'umugore atazi wari wigize umugiraneza.
Biravugwa ko yagiye ashukisha ba nyina kubishyurira amafaranga y'ibitaro. Hanyuma bikarangira yibye abana babo.
Ubugenzacyaha bwatangaje ko uyu Mukamana Florence yagiye ku bitaro bya Masaka, aho yari yigize umuntu w’umugiraneza ushaka gufasha abantu bafite ibibazo by’amafaranga yo kwishyura ibitaro.
Nyuma yaje kubona umubyeyi wabyaye umwana w’umuhugu, Florence aza kumwishyurira, ndetse bava mu bitaro aramuherekeza amugeza aho atuye.
Nyuma y’iminsi mike nibwo Mukamana Florence yasubiye kureba wa mubyeyi kuko yari yaramwijeje ko azamuherekeza kujya gukingiza uwo mwana.
Biravugwa ko akigera iwabo w'umwana yibye, yashutse nyina ko amutwaza umwana kuri moto naho nyina w’umwana agatega igare bagahurira ku bitaro. Nyina w’umwana yageze ku bitaro atungurwa no kubura umwana we.
RIB yemeza ko Florence yari yatse mama w'umwana telefone kugira ngo hatagira ikimenyetso gisigara inyuma.
Bidatinze iperereza ryasanze mu rugo rw’uyu mugore hari n'undi mwana w’imyaka itanu nawe bikekwa ko yibwe mu buryo bumwe.
Amakuru atugeraho aravuga ko uyu mugore watawe muri yombi, yavuze ko icyatumye ashimuta aba bana b'abandi ari ukugira ngo umugabo we atazamwanga kuko bari bamaranye imyaka hafi ine batarabyara.
Avuga ko yigiriye inama yo kwiba abana akajya abeshya umugabo we ko ari abe.
Kugeza ubu urwo ruhinja na nyina boherejwe kuri Isange One Stop Center ngo bitabweho n’abaganga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane nyina w'umwana wundi w'imyaka itanu basanze mu rugo rwa Mukamana; dore ko nta n'ikirego kigeze gitangwa.
Yakomeje asaba ababyeyi kugira amakenga cyane cyane abajyana abana kwa muganga. Akangurira abagabo nabo kwita ku bintu bakamenya niba koko abana bafite ari ababo.
Uyu mugore watawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gushimuta umwana nk’uko biteganywa n’ingingo ya 151 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano.
Nyamasheke: Abanyeshuri 3 bafunzwe bazira kwiba imyenda y'abakobwa bigana

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA