Abanyeshuri b'abahungu bigaga mu ishuri rya APEKA Complex School riherereye mu mudugudu wa Mutusa, akagari ka Rwesero, umurenge wa Kagano w'akarere ka Nyamasheke, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba imyenda ya bagenzi babo b'abakobwa bigana.
Nk'uko Imvaho Nshya yabyanditse, abatawe muri yombi ni Ibyikora Fabrice w’imyaka 18, Tuyizere Noel w’imyaka 22 na Nsabimana Joseph wa 23. Bikavugwa ko bari bamaze igihe bafite imyitwarire idahwitse.
Ishuri bigagamo ryigisha amasomo y’imyuga y’igihe kigufi amara umwaka umwe, rikagira abanyeshuri bataha n’abarara. Bariya basore bakaba bari barirukanwe kurara mu kigo nyuma yo kugaragaza ingeso mbi zirimo ubusinzi no kunywa itabi, ndetse kwisubiraho bikananirana.
Hari amakuru avuga ko bakodeshaga inzu hafi y’ishuri, aho kureka ingeso zabateye kwiga baba hanze y’ishuri barazikomeza, bongeraho n’iy’ubujura bw'ibikoresho by'abagenzi babo.
Bajya gufatwa rero baje mu kigo mu ma saa tanu y’ijoro, bacunga abazamu kuko ishuri ritazitiye, bajya aho abakobwa barara, biba imyenda iri hanze bari bameshe ikijojoba amazi. Hanyuma igikapu irimo bakibitsa mu baturanyi.
Umuyobozi w’iri shuri Sindayiheba Mpumuje Télésphore, avuga ko imyitwarire aba banyeshuri bari bafite biga baba mu kigo yari ikabije, nk'aho bazaga basinze, bumvikanaho itabi ndetse n'inzoga bakazinjiza ntacyo bikanga.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku bufatanye n’ababyeyi babo n’abandi babyeyi baharerera, bagiye bakora inama bagaragarizwa imyitwarire y’aba banyeshuri 3 bananiranye. Gusa bakomeje kubagoragoza n’ubundi bakiga uko bishakiye.
Ikibazo cy'ubujura cyakomeje gufata intera, aho abanyeshuri batangiraga kubura imyambaro yabo. Abazamu nabo bakavuga ko nta mujura babonaga winjiye.
Animatrice yaje kubabona mu gicuku agira ngo ni abazamu bari mu kazi, arongera araryama, hanyuma binjira mu gice abakobwa bararamo, batwara imyenda yari yanitse hanze, bukeye hibazwa aho imyenda yagiye.
Umwe muri ba basore yaje kwigira inama yo kureba Animatrice amubwira ko we na bagenzi be 2 baraye baje kwiba imyenda y’abakobwa nijoro, bayitwara mu gikapu, bakibitsa ku muturanyi wabo ari naho bagisanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, yavuze ko urubyiruko rudakwiye gupfusha ubusa imbaraga zarwo mu bikorwa bibi bitaruteza imbere.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA