Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza rw’umuganga n’umugore we w’umuforomokazi ndetse n’abandi bantu batanu bakurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa wakoraga mu rugo rw’uwo muganga.
Urukiko rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha gifite ishingiro. Ndetse Umuganga n'umugore we wari Umuforomo, hamwe n'abandi bafatanyije icyaha bahanishijwe igihano kiruta ibindi mu Rwanda.
Umwanzuro w'urukiko uvuga kandi ko abaregwa badahamwa n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo. Gusa bakaba bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru, ikomeza ivuga ko urukiko rwategetse ko babiri muri bo bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu.
Ni mu gihe batanu basigaye, barimo muganga n'umugore we bahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu.
Mu nkuru yaherukaga kuri uru rubanza, urukiko rwari rwaburanishije umuganga n’umugore we w’umuforomokazi, ndetse n'abandi batanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwica umwana w’umukobwa wigeze kubabera umukozi wo mu rugo.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwashinjaga abaregwa ko bacuze umugambi wo kwivugana umukobwa, ndetse bashinga agatsiko k'abagizi ba nabi, aho byavugwaga ko yabyaranye na shebuja; hanyuma bakaba baranamuzizaga ko ari we waba wararoze nyirabuja uburwayi yari arwaye.
Nk'uko byatangajwe n'Ubushinjacyaha, ku itariki ya 05 Kanama 2024 nibwo umukobwa wabakoreraga mu rugo yishwe atewe icyuma mu ijosi.
Inkuru iheruka
Gasabo: Umuganga n'Umuforomokazi barashinjwa kwica umukozi wabo wo mu rugo
.jpeg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA