Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali, rwaburanishije urubanza ruregwamo umuganga n’umugore we w’umuforomokazi bakurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa wigeze kubakorera.
Byavugwaga ko uyu mukobwa wishwe, yabyaranye na shebuja; hanyuma bakaba baranamuzizaga ko ari we waba wararoze nyirabuja uburwayi yari arwaye.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko umugambi wo kumwica wateguwe n’abaregwa, hanyuma bashaka agatsiko k’abantu bazica uwo mukobwa.
Nk'uko byatangajwe n'Ubushinjacyaha, ku itariki ya 05 Kanama 2024 nibwo umukobwa wabakoreraga mu rugo yishwe atewe icyuma mu ijosi.
Abaregwa bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 224 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Bakurikiranyweho ikindi cyaha cy’ubwicanyi bukozwe ku bushake giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Bombi kandi barashinjwa kugira uruhare mu gucura umugambi wo gukora icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 20 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Abaregwa nabo bahawe umwanya wo kwisobanura ku byo baregwa. Ni nyuma y'uko Urukiko rwahaye Ubushinjacyaha umwanya wo gusobanura imikorere y’ibyaha bashinjwa, no kugaragaza uruhare rwabo ndetse n’ibihano busabira buri wese.
Ni mu gihe kandi urubanza rwapfundikiwe rukazasomwa tariki ya 22/02/2025.

That's awful
ReplyDelete