Rwamagana: Abanyeshuri biga Ubuforomo n'Ububyaza muri Kaminuza bubakiye abaturage uturima tw'igikoni
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, hirya no hino mu gihugu abaturage bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi. Abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Rwamagana, bifatanyije n'abaturage babubakira uturima tw'igikoni tugezweho tuzabafasha mu kurwanya imirire mibi.
Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kigabiro, akagari ka Nyagasenyi, umudugudu wa Kayenzi mu karere ka Rwamagana.
Ku bufatanye n'ubuyobozi, aba banyeshuri bubatse uturimo tw'igikoni tubiri, nk'uko basanzwe babikora mu bihe bitandukanye.
Kobusingye Joice na Assiah, ni bamwe mu baturage babiri bubakiwe uturima tw'igikoni tw'intangarugero, bashimiye abanyeshuri ubwitange bagira mu guteza imbere imibereho y'aho batuye. Bombi bahuriza ku kuba uturima bubakiwe tugiye kubafasha kwihaza mu mirire igizwe n'indyo y'uzuye.
Umuyobozi w'Umudugu wa Kayenzi, yemeza ko Abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Rwamagana bamaze gukora ibikorwa byinshi mu mibereho y'abaturage ayoboye. Akaboneraho anashimira byimazeyo abanyeshuri n'ubuyobozi bw'iri shuri.
Bimwe mu bikorwa b'indi aba banyeshuri bakora harimo kwishyurira mituweli abaturage batishoboye, kubasanira inzu, kugurira ibikoresho by'ishuri n'isuku abanyeshuri, ndetse bakanaboroza amatungo magufi.
Aba banyeshuri bagize n'uruhare rukomeye mu kugabanya umubare munini w'abana bavaga mu ishuri bakajya ku mihanda.
Rukundo Davis, Umuyobozi uhagarariye abandi banyeshuri yahishuye bafite ibikorwa byinshi bateganya gukora, mu rwego rwo guteza imbere aho Kaminuza bigiramo iherereye. Yibukije abanyeshuri bagenzi be ko bafite inshingano zirenze kuba bajya gukora kwa muganga gusa no mu gihe cy'amasomo.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA