AMAKURU AHERUKA

Kaminuza y'u Rwanda: Amasomo ashobora kudatangira taliki 15/09/2025

 

Mu gihe hari abanyeshuri bashya bamaze amezi hafi arindwi basabye kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) mu mwaka w'amashuri 2025/2026 bakaba bagitegereje; abanyeshuri basanzwe biga muri iyi Kaminuza biteguye gutangira amasomo taliki 15 Nzeri 2025 mu gihe nta gihindutse nk'uko byagiye bihinduka ku munota wa nyuma mu myaka yashize.

‎Dore zimwe mu mpamvu umwanditsi abona zishobora gutuma amasomo adatangirira igihe kuri taliki 15 Nzeri 2025 nk'uko byatangajwe na UR ku wa 21 Kanama 2025.

‎1. Umubare munini w'abanyeshuri: Kaminuza y'u Rwanda ikomeje kwakira abanyeshuri benshi aho ifite abarenga ibihumbi 30. Uyu mwaka bwo biragaragara ko iyi Kaminuza ifite akazi gakomeye kubera ko abanyeshuri basabye kuyigamo ari abasoje muri 2024 ndetse na 2025, kandi bose ikaba izasuzuma ubusabe bwabo mu gihe gito.

‎2. Amacumbi adahagije: Bitewe n'umubare munini w'abemerewe kwiga muri UR uyu mwaka, mu mashuri atandukanye y'iyi Kaminuza haracyagaragara ubucucike bw'abifuza gucumbikirwa ahanini biganjemo abakobwa. Ikibazo cy'amacumbi gishobora gukoma mu nkokora ingengabihe yari iteganijwe.

‎3. Kwiyongera kw'amataliki yo kwiyandikisha: Kugeza ubu haracyari umubare twavuga ko atari muto cyane wa bamwe mu banyeshuri batinda kwiyandikisha bitewe n'impamvu zirimo n'ubushobozi cyangwa se sisitemu biyandikishirizamo. Uku gutinda nako gukunze gutuma amataliki yo gutangiriraho amasomo ashobora kwimurwa, gusa biranashoboka ko hatagira igihinduka.

‎4. Abarimu badahagije: Iki kibazo gikunze kugaragara no mu zindi kaminuza aho usanga umwarimu yigisha ahantu hagera kuri habiri ugasanga anakora urugendo rurerure. Ibi bituma habaho gukererwa ndetse n'umunaniro kuri abo barimu. Iyi mpamvu n'izindi byenda gusa ishobora gutuma habaho kwigiza imbere ho gato amataliki yatangajwe.

‎5. Gutinda gutangaza Ingengabihe z'Amasomo azigwa muri 2025/2026: Hari ubwo abanyeshuri batinda kubona ingengabihe y'amasomo baziga hakiri kare. Iyi na yo ni imwe mu mpamvu nyamukuru zishobora gutuma amasomo adatangirira igihe.

‎6. Iyimurwa ritunguranye rya bamwe mu banyeshuri: Muri uyu mwaka hari abanyeshuri benshi byatangajwe ko bazimurwa bakava i Huye mu Ntara y'Amajyepfo bakerekeza i Rwamagana mu Burasirazuba. Zimwe mu mpungenge zihari harimo kuba bazagorwa no kubona amacumbi ndetse n'ibyumba by'amashuri byagutse.

‎Zimwe mu mbogamizi abanyeshuri bazagira mu gihe amataliki yo gutangiriraho yahindurwa mi minsi ya nyuma, harimo ingaruka z'ubukungu ku bamaze kwishyura inzu zo kubamo, ndetse bakaba baranagezeyo biteguye buri kimwe.

‎Mu kiganiro Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, KABAGAMBE Ignatius aherutse kugirana na URUMURI MEDIA, yavuze ko abanyeshuri basabwa kujya bumva cyane ibyo abayobozi babahagarariye bababwira buri gihe, bakabaza amakuru kugira ngo basobanukirwe n'impinduka ziri gukorwa.


Umwanditsi: Dieudonne

Comments