Itangazo rya RURA ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 05 Nzeri 2025, rivuga ko litiro ya Lisansi izajya igurwa amafaranga y'u Rwanda 1862, ivuye ku mafaranga 1803 yagurwaga kuva muri Nyakanga uyu mwaka.
Ni mu gihe litiro ya Mazutu yo izajya igurwa 1808Frw ivuye ku mafaranga 1757Frw yahozeho kuva muri Nyakanga.
Biteganyijwe ko izi mpinduka ziratangira kubahirizwa kuri uyu wa 06 Nzeri 2025 i saa kumi n'ebyiri z'igitondo; zikazamara amezi abiri ari imbere nk'uko itangazo rikomeza ribivuga.
RURA ivuga ko izi mpinduka zigamije guhangana n'ihindagurika ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.
.jpeg)

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA