AMAKURU AHERUKA

Kaminuza y'u Rwanda yatangaje igihe izasubiriza abiyandikishije bifuza kuyigamo

Ivomo: (X)Kaminuza y'u Rwanda


Itangazo ry'iyi kaminuza rivuga ko mu gihe hatagize igihinduka, ku wa 22 Kanama 2025 ari bwo hazasohoka urutonde rw'abemerewe kuyigamo.


Mu gihe umwaka w'amashuri 2025-2026 uteganyijwe gutangira muri Nzeri, bivuze ko abazaba bemerewe kwiga muri iyi kaminuza y'Igihugu bazahita bakurikizaho igice cyo gusaba inguzanyo binyuze muri gahunda ya 'Minuza' muri Banki Itsura Amajyambere (BRD).


Nk'uko bisanzwe kandi, nyuma yo gusaba inguzanyo habaho gutegereza bwa kabiri niba abazisabye bemerewe.


Iyi kaminuza yakomeje isaba abanyeshuri kwihangana mu gihe igitegura uburyo bwiza bwo gutuma batangira amasomo yabo neza kandi hakiri kare.


Kimwe  n'abandi banyeshuri basanzwe biga muri iyi kaminuza; na bo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntibari bamenyeshwa igihe bazatangirira amasomo y'umwaka wa 2025-2026.


Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, Kagambe Ignatius, abajijwe impamvu ingengabihe y'amasomo y'umwaka wa 2025-2026 yatinze gutangazwa, yasubije ko 'izatangazwa mu byumweru biri imbere'.


Kaminuza y'u Rwanda ifite abanyeshuri barenga ibihumbi 30 babarizwa mu ma koleji 7 ndetse n'amashuri 9, hirya no hino mu gihugu. Ni kaminuza yigwamo n'abanyeshuri mu mashami menshi yaba abo mu Rwanda ndetse n'abo mu mahanga.

Comments