Mu Rwanda: Abakozi bo hasi barasaba ko hajyaho umushahara-fatizo, leta ivuga ko atari 'ibintu byoroshye'
Itegeko ry'umurimo mu Rwanda ryo mu 2018 riteganya ko leta – biciye mu iteka rishyirwaho na minisiteri y'umurimo – ishyiraho umushara-fatizo umukozi wese atagomba kujya munsi ahembwa, uwo mushahara ahanini uba ugamije kurengera abakozi bahembwa amafaranga macyeya cyane.
Iryo teka ntabwo ryigeze rishyirwaho kugeza ubu. Kuri iki kibazo, umwaka ushize igihe nk'iki, Perezida Paul Kagame yasubije BBC ko atari azi neza ibyacyo, gusa ati: "icyo nagusezeranya ni ukubisuzuma, kureba uko biteye n'impamvu…"
Urugaga rw'amasendika y'abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruvuga ko iyo nta tegeko rishyiraho umushara wa nyuma wo hasi umukoresha agomba guha umukozi "bituma umukoresha ahemba uko ashaka".
Umushahara-fatizo wa nyuma uzwi washyizweho n'itegeko mu Rwanda ni uwagiyeho mu 1974 wateganyaga guhemba umukozi amafaranga atari munsi ya 100 Frw ku munsi.
Kubera iki umushahara-fatizo ari ngombwa?
Musoni Jordi Michel, umunyamabanga mukuru wungirije wa CESTRAR, yabwiye BBC News Gahuzamiryango ko iyo leta ishyizeho itegeko rigena umushahara-fatizo "bituma nibura umukozi wese ukorera umushahara ahembwa amafaranga atuma abasha kubaho, kandi akabaho neza".
Umubare munini w'abakeneye akazi – cyane cyane urubyiruko, uha amahirwe abatanga akazi n'abashoramari bakeneye abakozi bo ku nzego zo hasi bashobora guhemba amafaranga macye kuko nta tegeko ririho rigena ayo badashobora kujya hasi, nk'uko inzobere mu bukungu zibivuga.
Musoni ati: "umuntu wese akavuga ngo aho kugira ngo mbure na ducye reka mpfe kwemera utwo bampaye…[kandi] ku muntu uhembwa umushahara mutoya cyane ibintu byose bya nkenerwa kubibona biba ari ikibazo."
Ubushakashatsi bwo muri uyu mwaka bw'ikigo cy'u Rwanda cy'ibarurishamibare buvuga ko ku bantu miliyoni 5.3 ku isoko ry'umurimo mu Rwanda 11% ari bo b'abashomeri.
Kutagira umushahara-fatizo bituma – urugero; ushobora gusanga umuyede [aide-maçon] hari agace mu Rwanda ahembwa ibihumbi bitatu ku munsi, ahandi agahembwa bitanu, umuhinzi ku mubyizi hamwe agahembwa ibihumbi bibiri, ahandi bitatu.
Abakozi bo ku rwego rwo hasi babwiye BBC ingorane bahura na zo kubera umushahara bahembwa "utajyanye n'uko ibiciro ku isoko bimeze". Benshi muri bo ni abahembwa, cyangwa ababarirwa ayo bahembwa, ku munsi.
Bifuza ko leta igena umushahara ntarengwa wo hasi watuma abakoresha batabafatirana, kandi ntibagorwe cyane no kubaho.
Bagowe no kubona iby'ibanze n'imbere hazaza
Chantal Mukandayisenga wo mu kagari ka Nyabagendwa umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, mu burasirazuba bw'u Rwanda, ni umuhinzi upatana imirima, agahingira abantu, ku munsi ahingira amafaranga ibihumbi bibiri, afite abana umunani.
Ati: "Iyo nakoreye [ibihumbi] bibiri nkajya guhaha turya rimwe ku munsi, ubwo saa sita ni ukubwirirwa tukarya nijoro. Bagize bitatu nibura, wenda wajya ubasha gukoresha igihumbi saa sita, nijoro ugakoresha ikindi, ikindi [gihumbi] ukakizigamaga".
James Mporanishyaka, umuyede [aide-maçon] na we wo muri aka kagari ka Nyabagendwa mu Bugesera, ahembwa 3,000Frw ku munsi, afite abana babiri, yagize ati: "Ayo mafaranga ntacyo atumarira, iyo ukuyemo ikilo cy'ibishyimbo cya 1,200 wakuramo n'umufungo w'imyumbati y'igihumbi, urumva ari iki kiba gisigaye? nta n'agasukari kavamo".
"Tugize amahirwe leta igashyiraho ifatizo ry'amafaranga ibihumbi bitanu, umufundi we akajya muri birindwi, niho umuntu yajya abasha kugira icyo ahaha akagira n'icyo asagura."
Rita Muragijimana w'imyaka 22, namusanze ari gukora isuku mu muhanda umwe mu minini mu mujyi wa Kigali, avuga ko ku munsi abarirwa 1,600Frw, amafaranga avuga ko ari macye cyane ugereranyije n'iby'ibanze akenera, kandi "atuma utabona imbere hawe hazaza".
Rita yifuza ko leta yagena umushahara-fatizo nibura w'amafaranga ibihumbi bitanu ku munsi "kandi na wo ukajya uzamurwa nyuma y'igihe runaka kuko ibiciro na byo bikomeza kuzamuka".
Daniel Ndagijimana amaze imyaka itandatu ari umu-securité muri kimwe mu bigo byigenga bikomeye bitanga serivisi yo kurinda abantu ku giti cyabo n'ibyabo mu Rwanda, avuga ko umushahara we abarirwa ari 1,600Frw ku munsi.
Agira ati: "Niba nkorera 1,600 ku munsi isukari igura 1,800 cyangwa bibiri, urumva ko ntacyo amarira gifatika. Byibuze bagize ibihumbi bitanu byarwazarwaza."
Xavier Muragijimana akora mu ruganda, abarirwa umushahara wa 2,000Frw ku munsi, iyo bamugaburiye ku kazi icyo gihe akabarirwa 1,000Frw ku munsi. Ni umusore w'ingimbi wavuye mu karere k'iwabo aza gukodesha inzu hafi y'uruganda akorera i Kigali.
Yabwiye BBC News Gahuzamiryango ati: "Ayo mafaranga nk'urubyiruko, kumva ngo ukorera ibihumbi bibiri ukeneye kwishyura inzu, ukeneye kurya no kwizigama, ayo mafaranga nta kigenda.
"Ku bakozi bo hasi [mu ruganda] ku giti cyanjye mba numva umukozi yagakwiye gukorera bitanu ku munsi, kuko ayo amafaranga wakishyura inzu, ukabaho, ukigurira umwenda n'inkweto, ukanizigama mu gihe runaka ugatera imbere."
'Twemera ko umushahara-fatizo ugomba kubaho'
Ingingo ya 68 y'itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryo mu 2018 ivuga ko "iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo", iryo teka ntiryasohotse.
Asubiza kuri iki kibazo muri Nyakanga (7) mu 2024 Perezida Kagame yagize ati: "…bajya gushyiraho iryo tegeko barishyizeho ngo rikore nyine, niba hari ikitarashobotse cyangwa se baribeshye…ibyo nabyo byagombaga kuba byarizwe mbere yo gushyiraho iryo tegeko. Icyo kibazo turaza gushaka uburyo bwo kugisubiza".
Jordi Musoni avuga ko CESTRAR "ikomeza kwibutsa ko" gushyiraho umushahara-fatizo "bikwiriye kwihutishwa". Yongeraho ati: "Twe dukora ubuvugizi, kenshi tukabwirwa ko birimo gukorwa tugategereza."
Mu kwezi gushize, ubwo Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiraga Inteko Ishingamategeko ibyakozwe na guverinoma mu guteza imbere Abanyarwanda, abajijwe iki kibazo yatangiye asubiza ati:
"Iki kibazo kirakomeye, reka mbabwire ngo kirimo kuganirwaho kuko ntabwo ari ikibazo cyoroshye", yongeraho ko gushyiraho umushahara-fatizo "bigira ibindi bizana nabyo [implications] byinshi cyane ku buzima bw'igihugu".
Agerageza gusobanura ibyo bizana na byo, yavuze ko guhera ku bakozi bo hasi kugenda uzamuka abakozi bose bashobora guhita basaba kuzamurirwa umushahara mu gihe hagiyeho umushahara-fatizo.
Yagize ati: "Ntabwo ari ibintu byoroshye buriya birimo 'chaîne' ikomeye, ituma bigomba gutegurwa neza.
"Twemera ko umushahara-fatizo ugomba kubaho, ariko hari 'level economy' [urugero/urwego ubukungu] igomba kuba igezeho kugira ngo uwushyireho, noneho ube uzi ko biri 'manageable' [byashoboka], ni ukuvuga ngo buri muntu wese ufite umukozi akoresha, amuhembe ayo ngayo ari yo macye, ariko uwo muntu abashe kubaho."
Urwo rwego ubukungu bugomba kuba buriho kugira ngo hajyeho umushahara-fatizo ntabwo Minisitiri w'Intebe yaruvuze.
Src:BBC

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA