Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 01 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahaman Lamine Zeine uri mu Rwanda, aho yitabiriye Inama Nyafurika ku mikoreshereze y’Ingufu za Nuclear.
Baganiriye ku bintu by'ingenzi Afurika igomba gushyira imbere mu byihutirwa, banaganira kandi n’uburyo bwo kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’impande zombi, mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi, u Rwanda na Niger.
Mu bandi Umukuru w'Igihugu yakiriye, barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Atomike, Rafael Grossi, na we wazanywe mu Rwanda no kwitabira Inama Nyafrika ku ngufu za Nikeleyeri.
Baganiriye ku bushobozi bw’ingufu za Nikeleyeri mu kuzana impinduka mu bukungu n’iterambere.
Banaganiriye kandi ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzira yo gukoresha inganda ntoya mu by’ingufu za Nikeleyeri zizwi nka Small Modular and Micro Reactors.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA