AMAKURU AHERUKA

"Ni jye muri kuvugana, ntabwo ari undi" -Perezida Kagame

 

Perezida Paul Kagame, mu kiganiro n'Itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza amasezerano y'amahoro ruherutse gusinyana na Republika ya Demokarasi ya Congo. Gusa yashimangiye ko bimwe mu byo rugomba gukora bigomba kubanzirizwa n'ibizakorwa n'uruhande rwa Congo iyobowe na Perezida Tshisekedi.


Naho ku banenze aya masezerano ko ari mu nyungu z'ubukungu za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kagame yavuze ko nibura Perezida Trump yahaye umwanya iki kibazo mu gihe hari abandi batekerezaga uburasirazuba bwo hagati na Ukraine batitaye ku bibera mu karere k'ibiyaga bigari.


Avuga ku makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ku buzima bwe, Paul Kagame yavuze aseka ko ari muzima ariko ko na we ari umuntu nk'abandi bose.


Ikiganiro yahaye abanyamakuru ku isabukuru ya 31 y'Ukwibohora, ibibazo byatinze ku masezerano igihugu giherutse gusinyana na Republika ya Demokarasi ya Congo yo guhagarika ubushyamirane.


Paul Kagame yavuze ko yishimiye isinywa ry'aya masezerano n'uruhare Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zayagizemo.


Naho ku bayanenga ko ashyize imbere inyungu z'ubukungu za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Paul Kagame yavuze ko aya masezerano anareba ikibazo cy'umutekano ndetse n'ibya politiki.


"Aya masezerano ntabwo areba ubukungu gusa. Areba n'umutekano ndetse na politiki kandi byose bigomba kugendana."


Avuga kuri Trump, Kagame yamushimiye kuba we nibura yaritaye kuri iki kibazo mu gihe hari abandi bari bahangayikishijwe gusa n'uburasirazuba bwo hagati ndetse n'intambara ya Ukraine n'U Burusiya.


Ku iyubahirizwa ry'aya masezerano, Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwiteguye gukemura ibirureba.


"Twe tuzakora ibyo twemeye ariko bimwe bihera ku byo abandi bagomba gukora. Iyo badakoze ibyo twemeranyije, birumvikana ko bigira ingaruka ku byo na twe tugomba gukora. Tuzabikora ari uko n'abandi bujuje uruhande rwabo."


Muri iki kiganiro, Kagame yongeye kunenga ababonera iyi ntambara mu nyungu z'amabuye y'agaciro bakirengagiza ibibazo muzi byayiteye.


Iki kiganiro cyabaye nyuma y'igihe umukuru w'U Rwanda atagaragara cyane mu ruhame. Ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bageze aho bemeza ko yaba arembye cyane cyangwa atakiriho. Asa n'ubiseka, Paul Kagame yavuze ko na we ari umuntu nk'abandi kandi ko nta muntu uzabaho ubuziraherezo.


Gusa yagaragaje ko atumva impamvu abantu bakwishimira urupfu rw'abandi.


"Ushobora kwishimira ko umuntu bamutwaye mu isanduku bagiye kumuhamba. Ariko na we wajya mu modoka yawe… ikilometero kimwe imbere ukaba uramukurikiye. Gusa ndabizeza ko ari jye wicaranye na mwe… ni jye muri kuvugana, ntabwo ari undi."


Avuga ku myaka 31 ishize FPR ihinduye ubutegetsi mu Rwanda, Kagame yavuze ko yishimira intambwe y'igitangaza yatewe mu gihe hari abatarabikekaga.


Abajijwe aho abona u Rwanda mu myaka 10 iri imbere, umukuru w'igihugu yavuze ko nta bitangaza yiteze ko bizabaho. Gusa ngo abona inzira zaraharuwe ku buryo imbaraga z'iterambere zizaba zifite aho zihera.

Comments