Ubushakashatsi bushya buvuga ko icyemezo cya Perezida w'Amerika Donald Trump cyo kugabanya nyinshi mu nkunga y'icyo gihugu igenewe ubutabazi mu mahanga, gishobora gutuma abantu barenga miliyoni 14 b'inyongera bapfa bitarenze mu mwaka wa 2030.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe ku wa mbere mu kinyamakuru gitangazwamo ubushakashatsi ku buvuzi, the Lancet, bwasanze kimwe cya gatatu (1/3) cy'abari muri ibyo byago byo gupfa imburagihe ari abana.
Muri Werurwe (3) uyu mwaka, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Marco Rubio yavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Trump bwakuyeho ikigero kirenga 80% cya gahunda zose zo mu kigo cy'Amerika cy'imfashanyo mu mahanga cyitwa USAID.
Ubutegetsi bwa Trump buvuga ko bugamije guhashya icyo bubona nko gusesagura.
Mu itangazo yasohoye, Davide Rasella, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yagize ati: "Ku bihugu byinshi bifite ubukungu bwo ku rwego rwo hasi n'ibifite ubukungu buciriritse, ingaruka izavamo yagereranywa ku munzani n'icyorezo cyo ku rwego rw'isi cyangwa intambara ikomeye irwanishwa intwaro."
Rasella, umushakashatsi mu kigo cy'ubushakashatsi ku buzima ku isi cyitwa 'Barcelona Institute for Global Health' cyo muri Espagne, yongeyeho ko kugabanya inkunga "biteje ibyago byo guhagarika bitunguranye - ndetse no kuvanaho - iterambere ryagezweho mu myaka 20 mu buzima bw'abaturage batishoboye".
Iyi raporo isohowe mu gihe abategetsi babarirwa muri za mirongo bo ku isi bari mu nama yiga ku mfashanyo ibera mu mujyi wa Seville muri Espagne, iyobowe n'Umuryango w'Abibumbye (ONU), ya mbere ikomeye ibayeho mu myaka 10 ishize.
Mu gusuzuma amakuru yo mu bihugu 133, itsinda ry'abashakashatsi ryagereranyije ko inkunga ya USAID yakumiriye impfu zirenga miliyoni 90 mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere hagati y'umwaka wa 2001 n'uwa 2021.
Aba bashakashatsi banakoresheje uburyo bwitwa 'modelling' bwo gutanga ingero zoroshye z'amakuru y'urusobe, bateganya ingaruka zishobora guterwa no kugabanya inkunga ku kigero cya 83% – umubare watanzwe na Minisitiri Rubio muri Werurwe uyu mwaka – ku bigero (ikigero) by'impfu.
Aba bashakashatsi bumvikanishije ko igabanywa ry'inkunga rishobora gutuma habaho umubare "munini cyane" w'impfu z'abantu barenga miliyoni 14 bitarenze mu mwaka wa 2030.
Uwo mubare urimo abana barenga miliyoni 4,5 bari munsi y'imyaka itanu.
Ubutegetsi bwa Trump, muri gahunda yo kugabanya amafaranga leta ikoresha mbere yayoborwaga n'umuherwe utunze za miliyari z'amadolari Elon Musk, bufite intego yo kugabanya abakozi ba leta.
Izo gahunda zo kugabanya inkunga zamaganwe n'imiryango ikora ubutabazi.
Kuri iyi manda ye ya kabiri, Trump yakomeje kuvuga ko ashaka ko amafaranga Amerika itanga mu mahanga ajyana bya hafi na gahunda ye y'"Amerika mbere na mbere".
Amerika, igihugu cya mbere ku isi gitanga imfashanyo nyinshi y'ubutabazi, ikorera mu bihugu birenga 60, ahanini binyuze ku bantu bahawe akazi ka kontaro y'igihe runaka.
Imibare ya leta igaragaza ko mu mwaka wa 2023 Amerika yatanze imfashanyo mu mahanga ya miliyari 68 z'amadolari.
Minisitiri Rubio avuga ko hakiri gahunda zigera hafi ku 1,000 zizakora "neza kurushaho" ziyobowe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga ibiganiriyeho n'inteko ishingamategeko.
Ariko abakozi ba ONU bavuga ko ukuntu ibintu byifashe ahantu hacyeneraga inkunga bitarimo kumera neza.
Mu kwezi gushize, umutegetsi wo muri ONU yabwiye BBC ko abantu babarirwa mu bihumbi amagana barimo "kwicwa n'inzara gahoro gahoro" mu nkambi z'impunzi muri Kenya, nyuma yaho kugabanya imfashanyo kw'Amerika kugabanyije ingano y'ifunguro ry'impunzi rikagera ku kigero cya mbere cyo hasi cyane kibayeho kugeza ubu.
Ku bitaro by'i Kakuma, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya, BBC yabonye umwana watambukaga bigoranye ndetse wagaragazaga ibimenyetso by'imirire mibi, birimo no kuba igice cy'uruhu rwe cyari kiriho iminkanyari ndetse n'uruhu rwe ruvuvuka.
Src: BBC
.webp)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA