AMAKURU AHERUKA

Ingabire Victoire yabwiye urukiko ko yifuza kunganirwa n'umunyamategeko wo muri Kenya

 

Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo rya Ingabire Victoire Umuhoza, umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gushaka guhirika ubutegetsi no kurema umutwe w'abagizi ba nabi.


Ni ibyaha ubundi inzego z'ubutabera mu Rwanda zimaze iminsi zishinja bamwe mu bayoboke b'ishyaka rye ritemewe n'amategeko yo mu Rwanda.


Ingabire Victoire yagaragarije urukiko inzitizi ebyiri kuri uru rubanza rwe rw'ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.


Yavuze ko yifuje kunganirwa n'umunyamategeko wo mu gihugu cya Kenya, icyifuzo cye agishyikiriza urugaga rw'abavoka mu Rwanda rukaba rutaracyemera.


Umunyamahanga wifuza kuza kunganira Umunyarwanda mu nkiko agomba kubiherwa uruhushya n'urugaga rw'abavoka.


Ingabire yavuze ko Me Gatera Gashabana usanzwe umwunganira afite abandi benshi yunganira barimo abayoboke b'ishyaka rye icyenda basanzwe bari mu rubanza rwo gushaka guhirika ubutegetsi, ko bitamworohera kumwunganira wenyine.


Me Gashabana na we wari mu rukiko yavuze ko umuburanyi kunganirwa n'uwo yihitiyemo ari ihame mu migendekere myiza y'urubanza kandi ari uburenganzira ntakuka.


We na Ingabire batakambiye urukiko ko rwabasabira mu rugaga rw'abavoka kwemerera uwo munyamategeko wo muri Kenya, kandi ko u Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize umuryango w'Afurika y'iburasirazuba rwagombye kwemera umwanzuro w'uko abavoka bo muri ibyo bihugu bemerewe kujya gukorera no mu bindi bihugu kunganira abaturage babyo.


Ubushinjacyaha buvuga ko mu rubanza rw'ifunga n'ifungurwa humvwa impamvu zikomeye zituma umuntu akomeza gufungwa cyangwa agafungurwa by'agateganyo, ko inzitizi zo gushaka undi mwunganizi zitabuza ko urubanza rufatwaho umwanzuro.


Kuri icyo kibazo urukiko rwavuze ko nta bubasha rufite bwo kwinjira mu mikorere y'urugaga rw'abavoka.


Uruhande rwa Ingabire kandi rwagaragarije urukiko ko bahabwa umwanya wo gutegura ubwiregure bwe ku mwanzuro washyikirijwe n'ubushinjacyaha.


Me Gashabana agaragaza ingorane ngo z'uko iyo agiye kureba umukiriya we, urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rusigarana mudasobwa na telefone bigatuma badashobora gutegura urubanza.


Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza tariki 15 z'uku kwezi "mu kwirinda gutinza urubanza ku nyungu z'ubutabera".


Ingabire Victoire yatawe muri yombi na RIB ku itariki ya 19 Kamena (6) uyu mwaka.


Hari nyuma y'uko ubushinjacyaha busabye RIB kumukoraho iperereza "mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Urukiko Rukuru", nkuko RIB yabitangaje, "kugira ngo ashyikirizwe Urukiko" rutanyuzwe n'amakuru yatanze ku bayoboke be bamaze igihe baburana ku birego byo gushaka guhirika ubutegetsi.

Comments