Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda cyatangaje ko kuva none ku wa kabiri gifunze by'agateganyo hoteli Château Le Marara iri ku kiyaga cya Kivu mu burengerazuba kivuga ko cyakoze iperereza kigasanga yakoraga idafite uruhushya.
Ku mbuga nkoranyambaga, icyemezo cy'iki kigo kizwi nka RDB (Rwanda Development Board) cyibajijweho ibibazo na benshi nyuma y'ibyavuzwe cyane kuri iyi hoteli mu cyumweru gishize.
Iyi hoteli ntacyo iratangaza ku cyemezo cya RDB cyatangajwe mu ijoro ryo ku wa mbere.
Mu mpera y'icyumweru cya mbere cy'uku kwezi kwa Nyakanga, iyi hoteli –yamenyekanye cyane kubera uburyo yubatse nk'inyubako zo mu gihe cya kera z'i Burayi – yakiriye ubukwe bwari burimo bamwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, barimo na babiri babaye ba 'Miss Rwanda' mu myaka ishize.
Nyuma y'ibyumweru bibiri ubwo bukwe bubaye bamwe mu babwitabiriye bagiye ku mbuga nkoranyambaga binubira serivisi bavuga ko "yari mbi cyane" bahawe n'iyi hoteli y'ibyumba 21 byishyurwa agera ku 200$ (hafi 300,000Frw) ku ijoro ku cyumba kimwe.
Kwinuba kwabo guherekejwe n'amashusho bagiye bafata agaragaza ibyo bavuga ko batishimiye, ni inkuru yavuzwe cyane mu Rwanda mu cyumweru gishize.
Mu ibaruwa BBC yabonye, iyi hoteli yandikiye abateguye ubwo bukwe ivuga ko yakomeje kubishyuza miliyoni eshanu (5,000,000Rwf) y'inyongera kuri serivisi bahawe batishyuye, ibanenga kwica amasezerano bagiranye.
Iyi hoteli kandi mu cyumweru gishize yatanze ikirego mu rwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda (RIB) irega aba bayikoreyemo ubukwe gukangisha gusebanya no gukoresha uburiganya ngo batishyura amafaranga hoteli ivuga ko bayibereyemo.
Abantu benshi bavuze kuri iyi nkuru, bamwe banenga serivisi z'iyi hoteli bahereye ku byatangajwe n'abitabiriye ubwo bukwe, abandi banenga abateguye ubwo bukwe ko banze kwishyura amafaranga hoteli ibishyuza bagahitamo kuyisebya.
Mu cyumweru gishize, umukuru w'ikigo RDB yabwiye ikinyamakuru The New Times cyo mu Rwanda ko barimo gukusanya amakuru ngo bamenye neza ibyabaye, mbere yo gufata icyemezo.
Hari abibaza ukuntu yatangiye itagira ibyangombwa, dore bimwe mu byagarutsweho:
Nyuma y'itangazo ry'icyemezo cya RDB cyo guhagarika iyi hoteli by'agateganyo kuko basanze "ikora nta ruhushya", ku mbuga nkoranyambaga benshi bibajije impamvu imaze imyaka igera kuri ibiri ikora nta ruhushya igira.
Château Le Marara ni imwe muri hoteli zahise zimenyekana cyane mu Rwanda igitangira gukora kubera uburyo yubatse, n'agasozi kirengeye yubatseho hejuru y'ikiyaga cya Kivu. Mbere yuko itahwa yanagaragajwe mu mashusho y'indirimbo iri mu zakunzwe mu gihugu.
Ku rubuga X, umwe yasubije ku itangazo rya RDB ati: "…ni gute Hotel nk'iriya ikorera ku mugaragaro, RDB mukaba mutazi ko badafite license, mukwiriye kubisobanura namwe!"
Undi ati: "Namwe tuba tubanyujijemo ijisho ukuntu hotel nkiriya imara imyaka ikora mwarangiza mukatubwira ngo byagaragaye ko iyo hotel ikora nta ruhushya"
Uwitwa Emmanuel Twagirayezu na we yanditse ati: "Nuko turakomeza turumirwa! Ni gute hotel nkiriya ikora imyaka ingahe ntacyangombwa ifite? RDB nidusobanurire. Nibyo perezida avuga buri gihe abayobozi batubahiriza inshingano zabo, bagakina n'amarangamutima n'amafaranga y'abaturage."
Uwitwa Aline ati: "Mureke kutubeshya nta kintu wakora muri iki gihugu udafite ibyangombwa even kuri boutique quartier bucya inzego zose na RRA yahageze. Ngaho ngo grace room nta byangombwa none ngo château le marara"

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA