AMAKURU AHERUKA

Bwa mbere hemejwe umuti wa Malaria w'impinja zikivuka n'abana b'amezi macye

 

Umuti wa mbere wa malaria wagenewe impinja zikivuka n'abana bakiri bato – Coartem Baby – wemejwe na Swissmedic, ikigo cy'ubugenzuzi bw'imiti cy'Ubusuwisi.


Kugeza ubu, ababyeyi n'abaganga bakoreshaga – mu buryo itagenewe – imiti y'abana bakuru hamwe n'abantu bakuru mu kuvura impinja, uburyo bushobora gutuma umwana ahabwa 'doze' mbi ndetse buteje ibyago byo guhinduka uburozi.


Ibihugu umunani bya Afurika byitabiriye igerageza ry'uwo muti w'impinja byitezwe kuwemeza vuba, mu gihe cy'amezi atatu.


Ibyo ni Burkina Faso, Côte d'Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania na Uganda.


Coartem Baby, izwi kandi nka Riamet Baby, yakozwe n'uruganda Novartis rufatanyije n'ikigo Medicines for Malaria Venture kugira ngo ivure iyi ndwara iterwa n'umubu.


Abana hafi miliyoni 30 buri mwaka bavukira mu duce twa Afurika twibasiwe na malaria.


Kugeza ubu, imiti ya malaria isanzwe yaremejwe ni ivura guhera ku bana b'amezi atandatu kuzamura. Abo munsi yaho, nta muti uyivura wemejwe wari uriho.


Isuzuma rya Coartem Baby ryakorewe ku bana b'impinja bameze neza kuva ku bakivuka kugera ku bafite amezi atanu.


Swissmedic yemeje uyu muti ku mpinja zizajya ziba zipima hagati y'ibiro bibiri n'ibiro bitanu.


Akenshi imiti ihabwa abarwayi hagendewe ku buremere bw'umubiri wabo kurusha imyaka yabo.


Malaria ni indwara iri mu zica abantu benshi. Ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi rivuga ko mu 2023 habonetse abantu miliyoni 263 bayirwaye mu gihe impfu ziyikomotseho muri uwo mwaka zageze ku bantu 597,000 – hafi ya bose bo muri Afurika.


Abana bari munsi y'imyaka itanu bagize bitatu bya kane by'abantu bishwe na malaria kuri uyu mugabane wa Afurika.


Src: BBC

Comments