Mu Karere ka Bugesera hari umworozi w’Ihene zigeze kuri 350, zifite umwihariko wo kuba zikamwa kugera kuri litiro 4 ku munsi, ndetse iyo ashaka kuzigurisha imwe ashobora kuyibonaho ibihumbi hagati ya 500 na 650 bitewe n’ubwoko bwazo.
Ubu bworozi bw’ihene za kijyambere uyu rwiyemezamirimo Nshogozabahizi Naphtal abukorera ku buso bwa hegitari 15 buri mu murenge wa Juru, Akagali ka Juru.
Avuga ko yabutangiriye mu mujyi wa Kigali bugenda bwaguka, abwimurira mu Karere ka Bugesera.
Naphtal atangaza ko mbere y’uko abashumba b’izi hene bajya kuziragira mu rwuri rwazo, hari izibanza gukamwa harimo n’izigeza kuri litiro 4 z’amahenehene (Amata y'ihene) ku munsi.
Uyu muturage yemeza ko Litiro imwe ayigurisha ibihumbi 3000Frw kandi ngo ayafitiye isoko rihagije.
Uyu rwiyemezamirimo Nshogozabahizi Naphtal avuga ko ubu bworozi bwamufashije kwiteza imbere kuko bumwinjiriza ibihumbi 500 buri kwezi hakuwemo igishoro no guhemba abakozi.
Mu rwego rwo kwagura ubu bworozi uyu rwiyemezamirimo afite isekurume 2 yaguze miliyoni 3 Frw zombi.
Ubworozi bw’amatungo magufi buri mu bishyizwemo imbaraga kuko bwororoka vuba kandi bugatanga amafaranga mu gihe aborozi bayakeneye mu buryo bwihutirwa ndetse akaba ari n’uburyo bwo kongera inyama mu gihugu.
Urubyiruko rw'iki gihe rugirwa inama yo gutinyuka rukitabira ibikorwa by'ubworozi kuko ari kimwe mu bizana amafaranga atubutse iyo byashyizwemo imbaraga n'ubwenge.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA