AMAKURU AHERUKA

UR Rwamagana: Abadepite basabye Abanyeshuri ubufatanye mu kurandura ruswa


Abanyeshuri biga umwuga w'Ubuforomo n'Ububyaza muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rwamagana, baganirijwe n'Abadepite kuri ruswa n'ingaruka zayo, aho bibukijwe ko kizira gutanga, kwakira, guhishira no kurebera ruswa itangwa, bityo banasabwa ubufatanye mu kuyirwanya.


Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, ubwo itsinda ry'Abadepite bagizwe na Hon. De Bonheur Jeanne D'Arc na Hon. Kayigire Therence bahagarariye Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda basuraga iri shuri riherereye mu karere ka Rwamagana.


Ni mu gihe kandi, uyu munsi abanyamuryango b’Ihuriro Nyarifurika ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC-Rwanda) bateguye igikorwa cyo gusura amashuri makuru na kaminuza mu turere 14 mu rwego rw’ubukangurambaga ku ngaruka za ruswa ku iterambere ry’Igihugu n’uburyo bwo kuyikumira no kuyirwanya.


Abayobozi n'abanyeshuri barenga ijana biganjemo urubyiruko, bunguranye ibitekerezo n'abadepite babasuye bibanda ku byo babona bituma hakigaragara icyuho mu guhashya no kurandura ruswa mu rubyiruko.


Hon. Depite De Bonheur Jeanne d'Arc ubarizwa muri komisiyo ishinzwe imiyoborere n'uburinganire, yibukije abanyeshuri ko bafite inshingano zo kurwanya ruswa bivuye inyuma kuko idindiza iterambere ry'igihugu binyuze mu nzira nyinshi. Yaboneyeho no kubasaba kudahishira.


Kimwe na mugenzi we Depite Hon. Kayigire Therence, yavuze ko gutanga amakuru nta cyaha kirimo; dore ko hari n'itegeko rirengera uwatanze amakuru ku byaha birimo na ruswa.


Aba banyeshuri bo muri iyi Kaminuza bagaragarije intumwa za rubanda ko bungukiye byinshi mu kiganiro bagiranye. Nyuma banatunze agatoki aho babona hakwiye gushyirwa umwotso mu guhashya ruswa mu Rwanda.


Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 43 ku Isi mu bihugu 180 mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miterere ya ruswa, bukorwa n’Umuryango Transparency International, urwanya ruswa n’akarengane. 


Ibigaragara rwazamutseho imyanya 6 n’amanota 4% ugereranyije n’icyegeranyo giheruka.


Muri Afurika, u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu no ku wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba aho rukurikirwa na Tanzaniya. 



-KWAMAMAZA-




Comments