AMAKURU AHERUKA

UR: Abanyeshuri bahawe mudasobwa basabwe kwirinda kuzigurisha rugikubita

Irere Claudette




Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yibukije abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda bahawe mudasobwa kwirinda kuzirigitisha zidakoreshejwe icyo zagenewe, kuko ari inguzanyo bazishyura atari impano.


Minisitiri Irere yakanguriye abanyeshuri kwirinda kugurisha mudasobwa bahawe na Leta, nk'uko ubushize byagenze kuri bamwe bikabaviramo ingaruka zirimo no guhagarikirwa buruse yo kwiga.


Kaminuza y'u Rwanda ibifashijwemo na Leta yatangije gahunda yo guha mudasobwa abanyeshuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi butangwa.


Kugeza ubu abanyeshuri barenga ibihumbi 30 bafite mudasobwa, ndetse ibikorwa byo kuzitanga ku banyeshuri bashya birakomeje.


Basabwe kwirinda kugurisha mudasobwa za Leta

Comments