AMAKURU AHERUKA

I Kigali hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry'abantu mu mashuri


Umuryango EJO TWIFUZA n’inzego zitandukanye za Leta batangije ubukangurambaga mu bigo by'amashuri bugamije kurwanya icuruzwa ry'abantu.


Abanyeshuri bahawe ikiganiro kigaruka ku mayeri akoreshwa mu bucuruzi bw’abantu bavuze ko batari bayazi ariko bayamenye ndetse biyemeje gukangurira bagenzi babo kwigengesera no kuba maso.


Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Kigo cy’Amashuri cya Riviera High School, ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025.


Abanyeshuri basobanuriwe amayeri akoreshwa mu icuruzwa ry’abantu bose bahuriza ku kuba batari basobanukiwe neza n’icyi cyaha ariko bagashimangira ko batahanye umukoro.


Ngarukiye Sekanyange Jacques uyobora Umuryango EJO TWIFUZA watangije ubukangurambaga ku kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu uhereye mu mashuri, avuga ko kwigisha by’umwihariko urubyiruko byagabanya imibare y’abajyanwa muri ubu bucuruzi.


Umwe mu Banyarwanda 10 baherutse gutabarwa bakavanwa muri Myanmar aho bari barajyanwe gucuruzwa aheruka gusaba by’umwihariko urubyiruko gushishoza cyane muri iki gihe.


Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu buzagera ku banyeshuri ibihumbi 60 mu turere umunani tw’u Rwanda.


Src: RBA

Comments