AMAKURU AHERUKA

"Uganda ni iyanyu": Gen. Muhoozi yatumiye Abanyarwanda biteguye ibiruhuko

 

‎Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, Umuyobozi w'ingabo za Uganda akaba n'umuhungu mukuru wa Perezida Museveni, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yasabye abanyarwanda gusura Uganda yise igihugu cyabo.

‎Yagize ati "Nshuti bavandimwe b'Abanyarwanda,

‎Mugihe mwegereje iminsi mikuru ijyane no Kwibohora31

‎n'ibiruhuko biri imbere, ndabatumira n'umutima wanjye wose; muze mudusure hano mu Bugande." 

‎Muhoozi yongeyeho ati "Imipaka irafunguye, amahoro ni yose. Muze mwishime n'abavandimwe, musure inshuti n'imiryango, mwidagadure mu gihugu cyanyu, muhagurukane n'umunezero n'akanyamuneza."

‎Mu gusoza ubutumwa bwe, yabibukije ko Uganda ari iyabo nk'Abanyarwanda. Ati "Uganda ni iyanyu, Murisanga iwanyu. Mbifurije ibiruhuko byiza. Imana ibarinde."

‎Gen. Muhoozi akunze kugaragaza ko akunda abanyarwanda cyane cyane Perezida Kagame, ku buryo anamwita nyirarume we. 

Comments