Abashoye imari mu bucuruzi bwa serivisi n'inganda bavuga ko kugira umutuzo aho bakorera ari kimwe mu byatumye bahitamo gukorera mu Rwanda, ni nyuma y’uko icyegeranyo ku miterere y'ahakorerwa umurimo ku Isi-State of global workplace 2025, gishyize u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika mu kugira abakozi bashishikariye akazi bakora.
Guhemberwa igihe, ubwumvikane mu kazi ndetse no guhabwa amahugurwa bakenera mu kazi ni bimwe mu bituma abakozi benshi bishimira akazi bakora.
Icyegeranyo ku miterere y'ahakorerwa umurimo ku isi, State of global workplace 2025, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa 2 nyuma ya Senegal muri Afurika nk'igihugu gifite abakozi bashishikariye akazi bakora.
Abashora imari mu Rwanda bemeranya n’icyi cyegeranyo, bakavuga ko ibi ari byo bibareshya mu gihe batoranya igihugu bagiye gushoramo imari.
Impuguke mu by'umurimo, Jean Mukunzi avuga zimwe mu mpamvu zituma abakozi batishimira igihugu bakoreramo.
Ku rundi ruhande ariko u Rwanda ruri ku mwanya wa 17 muri Afurika, mu bihugu bifite abakozi biteguye guhindura akazi bakora igihe habonetse ayo mahirwe.
Minisitiri w'Abakozi ba leta n'Umurimo, Ambsaderi Christine Nkulikiyinka avuga ko umukozi ukorera ahantu hadatekanye nta musaruro atanga.
Iki cyegeranyo cyakorewe mu bihugu 160 ku isi kigaragaza ko ikigero cy'umurava abakozi bari bafite mukazi cyagabanutse kiva kuri 23% muri 2024 kigera kuri 21% muri 2024, icyatumye ubukungu bw'isi bugabanyuka ho miliyari 438 z'Amadorari.
Src: RBA

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA