Abantu nibura 38 bapfuye naho abandi 28 barakomereka nyuma yuko imodoka ebyiri za bisi zigonganye zirebana nuko zirashya, mu ntara ya Kilimanjaro mu majyaruguru ya Tanzania.
Umukuru w'iyo ntara Nurdin Babu yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu mu karere ka Same.
Yavuze ko yabaye nyuma yuko umupine w'imbere w'imwe muri izo bisi uturitse, bituma haduka inkongi itwika izo modoka zombi, bamwe barapfa abandi barakomereka muri izo bisi.
Abagenzi 22 muri 28 bakomeretse bavuwe ndetse basezerewe mu bitaro, mu gihe abandi batandatu bakirimo kuvurwa.
Impanuka zo mu muhanda zica abantu zikunze kubaho muri Tanzania, ndetse akenshi zegekwa ku binyabiziga bitujuje ubuziranenge no gutwara nabi.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu aherutse kuvuga ko ahangayikishijwe n'ubwiyongere bw'impanuka zo mu muhanda.
Yatanze urugero rw'imibare yo guhera muri Mutarama (1) kugeza muri Mata (4) uyu mwaka, igaragaza ko habaye impanuka 1,322, zishe abantu 1,275. Iyo ni inyongera ya 9% ugereranyije no mu gihe nk'icyo mu mwaka ushize.
Ku itariki ya 8 y'uku kwezi kwa Kamena (6), abantu 28 barapfuye mu muhanda munini ugendwa cyane wa Tanzania - Zambia mu ntara ya Mbeya mu majyepfo ya Tanzania, nyuma yuko ikamyo yari ipakiye kurenza urugero ibuze feri ikagongana n'imodoka ebyiri.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA