AMAKURU AHERUKA

RwandAir yahagaritse kujya muri Qatar na Dubai

 


Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere mu Rwanda, RwandAir yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ingendo zayo ziva cyangwa zerekeza mu Burasirazuba bwo hagati (Dubai na Qatar) guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kamena kugeza ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025.


Iri tangazo ryasohowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, risobanura ko iki cyemezo cyatewe n’umutekano muke uri mu karere, cyane cyane nyuma y’ifungwa ry’ikirere cya Qatar mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibibazo bikomeje kuhagaragara.


RwandAir yavuze ko iki gikorwa kigamije kurinda abagenzi,n’abakozi bayo, isaba abakiliya bayo kwihanganira izi mpinduka, inizeza ko iri gukurikirana umutekano wo muri ako gace kandi izatangaza igihe ingendo zizongera gusubukurwa.

RwandAir yasohoye itangazo nyuma y’uko Qatar itangaje ko yafunze ikirere cyayo kubera ubwoba bw’ibitero bya Iran.

Comments