Iri tangazo ryasohowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, risobanura ko iki cyemezo cyatewe n’umutekano muke uri mu karere, cyane cyane nyuma y’ifungwa ry’ikirere cya Qatar mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibibazo bikomeje kuhagaragara.
RwandAir yavuze ko iki gikorwa kigamije kurinda abagenzi,n’abakozi bayo, isaba abakiliya bayo kwihanganira izi mpinduka, inizeza ko iri gukurikirana umutekano wo muri ako gace kandi izatangaza igihe ingendo zizongera gusubukurwa.
RwandAir yasohoye itangazo nyuma y’uko Qatar itangaje ko yafunze ikirere cyayo kubera ubwoba bw’ibitero bya Iran.


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA