AMAKURU AHERUKA

RIB yerekanye amayeri asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko icuruzwa ry’abantu cyangwa abantu basigaye bajya gucuruzwa atari abatarize gusa ahubwo bisigaye bikorerwa ku bantu bize, bajijutse kandi bikagirwamo uruhare n’abantu batandukanye barimo n’ababyeyi.


Ibi byagarutsweho n'Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02 Kamena 2025.


Yagize ati “Urubyiruko rubwire urundi rubyiruko, ababyeyi babwire abandi babyeyi ko ibi byaba byo gucuruza abantu, biriho, birahari. Iyo bavuga ngo icuruzwa ry’abantu ntabwo rigikorerwa abaturage badasobanutse, ubu ngubu turabona abize na bo batwarwa, bafite amashuri, bafite ubumenyi.”


RIB ikunze kugira abantu inama yo kwirinda no kugirira amakenga ababizeza akazi mu mahanga; dore ko gucuraza abantu binyuze muri ubu buryo byiyongereye cyane.

Comments