AMAKURU AHERUKA

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abakozi b’inkiko gukoresha neza amategeko

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitila yasabye abakozi b’inkiko gukoresha neza amategeko, bagatanga ubutabera bukwiye kugira ngo ababagana barusheho kwizera urwego rw’ubutabera. 


Yabigarutseho mu cyumweru gishize mu nama yagiranye n’abakora mu nkiko zitandukanye bo mu ifasi ya Kigali.


Aba bakozi bo mu nkiko babarirwa muri 290 barimo abacamanza, abanditsi n’abandi bakora mu nkiko. 


Bagaragarije Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitile, ishusho y’inkiko bakoramo, imanza bafite, ibirarane by’imanza, ibyo bagezeho. 


Hari n’imbogamizi bahura nazo zigikoma mu nkokora imitangire myiza ya serivisi.


Kuri izi mbogamizi, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitila yavuze ko bazafatanya n’inzego zitandukanye mu kuzishakira ibisubizo. 


Yabasabye gukoresha neza amategeko, batanga ubutabera bukwiye.


Iyi nama niyo ya mbere muri 5 Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agomba gukora mu gihugu hose, aho azajya aganira n’abakozi b’inkiko mu mafasi atandukanye barebera hamwe uburyo bakemura imbogamizi zibangamiye imitangire myiza ya serivisi, no kurushaho kunoza umwuga bakora wo gutanga ubutabera ku babagana.


Comments