Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria, aho yatumiwe na mugenzi we w’icyo Gihugu, Abdelmadjid Tebboune.
Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Abdelmadjid Tebboune, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Houari Boumédiène.
Biteganijwe ko muri uru ruzinduko abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bibera mu ngoro y’umukuru w’igihugu izwi nka El Mouradia Palace, ibi nabyo bikazakurikirwa n’iby’intumwa zo kuri buri ruhande.
Uru ruzinduko kandi ruzasiga hasinywe amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye hanyuma bisozwe n’ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Kagame, uri mu ruzinduko rw'akazi muri Algeria, yasuye kandi Urwibutso rwa Maqam Echahid ruherereye mu Mujyi wa Algiers, anunamira intwari zaguye mu ntambara yo guharanira ubwigenge bwa Algeria ziruruhukiyemo.
Azanasura kandi ishuri ryigisha imikoreshereze y’ubwenge buhangano AI rinigamo abanyeshuli batanu b’Abanyarwanda.
Uru ruzinduko rubaye urwa kabiri Perezida Kagame akoreye muri Algeriya nyuma y’uruheruka yakoreyeyo muri 2015.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA