AMAKURU AHERUKA

Perezida Edgar Lungu wayoboye Zambia yitabye Imana

Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia hagati ya 2015 na 2021 yitabye Imana ku myaka 68 azize uburwayi.


Inkuru yo gutabaruka kwa Lungu yamenyekanye kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025. Yaguye muri Afurika y'Epfo aho yari yaragiye kwivuriza nk’uko ishyaka rye ryabitangaje.


Lungu yagiye agaragaza ibibazo by’uburwayi dore ko muri Werurwe 2015 yaguye hasi ubwo yari arimo gushyikiriza abaturage ijambo rijyanye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.


Edgar Lungu yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Zambia yabaye ku wa 20 Mutarama 2015 aho yari umukandida w’Ishyaka ryari ku butegetsi rya Patriotic Front (PF) agira amajwi 48.3%, atsinda uwo bari bahanganye, Hakainde Hichilema wagize 46.7%.


Tariki ya 25 Mutarama 2015, Lungu ni bwo yarahiriye kuba Perezida wa 6 wa Zambia, ayiyobora kugeza muri Kanama 2021.


Mu 2021, Edgar Lungu yatsinzwe amatora ya Perezida wa Zambia, yegukanywe n'umuyobozi utaravugaga rumwe n’ubutegetsi, Hakainde Hichilema, wagize amajwi 57.89%, we abona 38,71%.


Nyuma yo gutsindwa Lungu yahagaritse ibijyanye na politiki, nyuma mu 2023 yongera kugaragaza ko afite icyifuzo cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida.


Edgar Lungu witabye Imana asize umugore n’abana batandatu.

Comments