Nyarugenge: Ubushinjacyaha bwakanguriye abanyeshuri gukumira icyaha cyo gusambanya abana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Guhera ku wa 2 kugeza ku wa 5 Kamena 2025, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku bufatanye n’izindi nzego zigize Komite ya JROS muri Nyarugenge, bwakoze ubukangurambaga mu bigo by’amashuri bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko icyaha cyo gusambanya abana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.
Mu biganiro byatanzwe, abanyeshuri basobanuriwe ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana, ibihano biteganywa n’amategeko, uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso mu gihe hari uwahohotewe, ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo iki cyaha gicike. Banaganirijwe no ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge n’ibihano amategeko ateganya ku bantu babikoresha cyangwa babikwirakwiza.
Uretse ibyo, abanyeshuri banaganirijwe ku mahame y’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane (Alternative Dispute Resolution – ADR). Hanatangijwe "ADR Club" muri buri kigo, nk’uko biri mu ntego za Minisiteri y’Ubutabera, hagamijwe kwimakaza umuco w’ubwumvikane n’ituze mu rubyiruko.
Ibigo by’amashuri byitabiriye ubu bukangurambaga ni GS Karama, GS Camp Kigali, GS Kimisagara, ndetse na Collège de Butamwa.
.jpg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA