Abagize Ihuriro ry'Abanyeshuri biga Ubuvuzi muri Kaminuza zo mu Rwanda bapimye abaturage indwara zitandura n'izandurira mu mibonano mpuzabitsina, babasanze ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi mu Karere ka Musanze gaherereye mu Ntara y'Amajyaruguru.
Mu ndwara zitandura bapimye harimo umuvuduko w'amaraso, Diabète na kanseri y'amabere ndetse n’izindi zirimo agakoko gatera SIDA na Hepatite B na C.
Muri iki gikorwa kandi abaturage banakingiwe indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa B (Hepatite B), bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro n'izindi zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, zose ku buntu.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyakozwe n'abanyeshuri, bakanasaba ko cyakongererwa ubushobozi bityo abaturage benshi bakagira amahirwe yo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Abanyeshuri biga mu mashami y'ubuvuzi muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda bakomeje gufasha abaturage kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, bakagirwa inama y'uko bakwiye kwitwara ndetse bakanahabwa n'ubuvuzi. Uruhare rw'abo rwerekana intambwe imaze guterwa mu kubigisha amasomo atuma bagirira akamaro igihugu muri rusange.
Nubwo bimeze gutya, aba banyeshuri baracyafite imbogamizi yo kubona ibikoresho bihagije byo kwifashisha bapima indwara abaturage, bagasaba ko iyi mbogamizi yabonerwa umuti urambye. Ikindi bifuza n'uko bajya bafashwa cyane mu ngendo bakora ahanini ziba zisaba ubushobozi.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA