Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 35 y’amavuko ukekwaho kwica se umubyara w’imyaka 60 babanaga mu rugo amutemesheje umuhoro.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 20 Kamena 2025 mu kagari ka Busoro, umurenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi ubwo uyu musore yatahaga mu rugo kwa se umubyara, se akamubwira ko akuze agomba gushaka aho ajya kuba, uyu musore agahita yadukira se akamuteshema umuhoro kugeza apfuye.
Uregwa abazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemera icyaha; avuga ko yatemye papa we mu mutwe, amaboko n’amaguru inshuro atibuka amuca amaboko n’umutwe arawujajanga akoresheje umuhoro; asobanura ko yabitewe n’uko se yahoraga amutoteza amubwira ngo namuvire mu rugo yishakire undi mugore kuko uwo babagana batari bakibana.
Icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi buturutse ku bushake giteganywa n’ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA