AMAKURU AHERUKA

Mu Rwanda: Umuti wa RELIEF washyizwe mu kato

 



Ikigo cy'Ugihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Imiti n'Ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje cyahagaritse umuti witwa RELIEF mu Rwanda, nyuma yo gukorerwa isuzuma abawucuruza na bo bahise basabwa kuwushyira mu kato byihuse.


Binyuze mu igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’imiti iri ku isoko, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, Rwanda FDA yemeje ko yatahuye imiti itemewe yitwa “RELIEF” y’ibinini iri mu ngano zitandukanye ku isoko ry’ u Rwanda. Imiti ivura igize ibyo binini irimo “Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate”.


Rwanda FDA iramenyesha Abaturarwanda bose ko abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza na farumasi z idandaza bose barasabwa guhita bahagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kandi ingano yose bafite mu bubiko igashyirwa mu kato.


Abantu bose barasabwa kutagura no kudakoresha ibinini byose byitwa RELIEF kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.


Rwanda FDA yongeye kwibutsa ko kwinjiza, gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe binyuranyije n’amategeko kandi bihanirwa.


Comments