Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatanze iminsi ine y’ikiruhuko yiyongeraho ibiri y'impera z'icyumweru ku bakozi bose ba Leta, kubera iminsi irimo uw’Ubwigenge ndetse n’uwo kwibohora.
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Nyakanga ni bwo hazaba umunsi w’Ubwigenge, mu gihe uwo kwibohora uzaba ku wa Gatanu tariki ya 4.
Usibye kuba iyi minsi yombi haba hateganyijwe ikiruhuko ku bakozi bose, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko Ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga no ku wa Kane tariki ya 3 Nyakanga na yo ari iminsi y’ikiruhuko.
Ibi bisobanuye ko mu cyumweru kizatangira ku itariki ya 29 Kamena abakozi ba Leta bazajya mu kazi umunsi umwe wonyine (ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena).
Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi kandi rivuga ko akazi [kazaba karasubitswe ku wa 30 Kamena] kazasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga.
Iyi Minisiteri icyakora ivuga ko serivisi z’ingenzi zizakomeza gutangwa kugira ngo ibikorwa bidahagarara.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA