AMAKURU AHERUKA

MTN yamuritse bwa mbere ikoranabuhanga rishya rya 5G

 


Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, ni bwo sosiyete y'itumanaho mu Rwanda 'MTN' yatangaje ko yatangije ikoranabuhanga ry'umuvuduko wo hejuru rya 5G.


Iri koranabuhanga ryatangiriye mu Mujyi wa Kigali, mu bice bimwe na bimwe ariko hatangajwe ko gahunda ihari ari uko iyi 5G igezwa mu gihugu hose.


Uyu munsi, ufite telefone ifite ubushobozi bwo gukoresha 5G uherereye mu gace kamaze kugezwamo iri koranabuhanga, watangira kuyikoresha nta nkomyi.


Umuyobozi wa MTN Rwanda, Monzer Ali yatangaje ko iyi ari intangiriro, ndetse ko iri koranabuhanga rishya rirenze kure kuyikoresha kuri telefone, ahubwo ari urugendo rugamije kuzamura iterambere ry'u Rwanda.

Comments