Ibi byabereye mu murenge wa Rwinkwavu, akagari ka Nkondo, umudugudu wa Kinihira, mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025.
Umuturage witwa Ntakirutimana Emmanuel yabwiye URUMURI MEDIA intandaro y'ibyabaye byose avuga ko akeka ko byatumye insina ze zitemwa.
Ntakirutimana yahishuye ko insina ze zimaze kurandurwa no gutemwa ubugira gatatu ndetse yagiye abimenyesha inzego z'ubuyobozi n'ubugenzacyaha bw'aho atuye.
Kuri ubu insina zatemwe zose hasigara imwe yonyine ihagaze.
Bijya gutangira ngo uyu Ntakirutimana yaguze ubutaka mu mwaka ushize wa 2024, ariko aza kubwirwa ko bitazamuhira guteramo insina; bityo yaje gucukura imyobo ateramo insina, zimaze kuzana amakoma ni bwo yabyutse asanga zose zaranduwe n'abo atazi.
Yarongeye afata za nsina ze baranduye azisubiza mu butaka, haciyeho igihe gito bwo yarabyutse asanga bazitemye zose bahereye hasi. Yahise abimenyesha inzego zinyuranye zibura ibimenyetso.
Kuri ubu insina zongeye kwibasirwa aho zatemwe guhera hasi, byongeyeho abazitemye basukaho umunyu uzatuma zitongera gushibuka.
URUMURI MEDIA twageze ahabereye iki gikorwa, abaturage twaganiriye bavuga ko ari ubugizi bwa nabi kuba hari umuturage utinyuka kugambanira insina za mugenzi we uri gushaka iterambere, banasaba ko uwabikoze wese nafatwa azahanwa.
Umuyobozi w'umudugudu wa Kinihira, Nyirimanzi Albert, yemereye URUMURI MEDIA ko Ntakirutimana Emmanuel yatemewe insina n'abantu batazwi, gusa ariko ubuyobozi bukomeje guperereza uwaba abyihishe inyuma hanakazwa umutekano.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umuturage yahohotewe bitewe n'uko ubutaka y'abuguze kandi akaba abukoreraho icyo bwagenewe.
Yongeyeho ko bamwandikiye impapuro atwara ku kagari no ku biro by'Urwego rw'Ubugenzacyaha kugira ngo abe yahabwa ubutabera.
Inkuru ikomeza....
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA